Yanditswe Oct, 10 2017 19:45 PM | 8,903 Views
U Rwanda rwifatanije n' ibindi bihugu byizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, abakora mu birebana n' ubuzima bwo mu mutwe bavuga ko abakoresha bashobora gufasha abakozi kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, bagabanya stress abakozi bagira mu kazi.
Ministeri y' ubuzima yahurije hamwe abashinzwe abakozi mu bigo bya Leta no mu nzego z' abikorera baganira ku birebana nuko umukozi yakora akazi ke neza bidahungabanije umuzima bwe bwo mu mutwe. Dr. Jean Damascene avuga ko ubushakashatsi bwagaragaje isano iri hagati ya stress umuntu ahura nayo mu kazi, no kwangirika k' ubuzima bwe bwo mu mutwe. Yagize ati, "Iyo umukozi afite ikibazo cyo mu mutwe ntigishakirwe umuti, agira indwara zo mu mutwe. Izo ndwara nazo ziba zisaba ko yivuza kugirango atagira ubumuga bwo mu mutwe. Harimo abo biviramo guta akazi, abandi bakajya mu mihanda, abandi mu biyobyabwenge. Hari abandi biyahura kandi ntacyo bari babuze, bahembwaga. Niba umukozi afite ikibazo cyo mu mutwe cyangwa ikindi cy' ubuzima agomba kukiganiraho n'umukoresha kugirango umukozi ntiyice akazi cyangwa ngo bimuviremo urupfu cyangwa kwiyahura."
Bamwe ma bashinzwe abakozi mu bigo bavuga ko bagerageza korohereza abakozi kugirango bakore akazi kabo batekanye. Ministeri y' abakozi ba Leta n' umurimo yo ivuga ko ab akozi bagomba gukora akazi kabo neza ariko banazirikana ko kuruhuka ari uburenganzira bwabo.
Ministeri y'ubuzima ivuga ko, umuntu 1 mu bakozi 5 iyo ari mu kazi agira ibibazo bijyanye n' ubuzima bwo mu mutwe. Abagera ku 10% ngo bareka akazi bitewe no kugira agahinda gakabije , naho abagera kuri 50% mu bafite iki kibazo ntibivuza neza uko bikwiye. Ubushakashatsi kandi ngo bwagaragaje ko Depression iri ku kigero cya 40% mu gihe Stress yo iri ku kigero cya 80%.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru