Yanditswe Feb, 14 2017 10:36 AM | 4,595 Views
Mu gihe cy’imyaka 2 cy’igerageza
umaze ukora, umushinga ‘’Bloom Hills Rwanda’’ w’aba Yapani, uhinga indabo mu murenge wa Kinigi mu Karere
ka Musanze, ngo umaze kugera ku musaruro ushimishije kuko buri cyumweru
bohereza toni imwe y’indabo mu bihugu by’uburayi.
Mu ntangiriro umushinga ‘’Bloom Hills Rwanda’’ wahisemo ubuhinzi bw’indabo zo m’ubwoko bw’ibihwagari’’sun Flower’’, kuko ngo zikunda ubukonje, buranga ahanini ako gace ko mu murenge wa Kinigi.
Angelo Mateka ushinzwe gukurikirana ubuhinzi bw’izo ndabo, avuga ko Kugeza ubu isoko rinini bafite ari igihugu cy’Ubuholandi.
Abanyarwanda bo ngo bakaba bataramenyera izo ndabo z’ibihwagari kuko n’aho bazigurisha mu mujyi wa Kigali, ahanini ngo usanga zigurwa cyane n’abanyamahanga
Umushinga Bloom Hills Rwanda wanatangiye kugerageza ubuhinzi bw’izindi ndabo. Cyokora ubuhinzi bw’indabo z’ama Roza zikoreshwa cyane, by’umwihariko k’umunsi mpuzamahanga w’abakundana ngo basanze zitakwera mu Kinigi, kuko zikunda ahantu hashyushye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru