AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Inama nkuru ya RPF Inkotanyi yibanze ku mahirwe y'u Rwanda mu isi y'ibibazo

Yanditswe Dec, 15 2017 22:28 PM | 6,623 Views



Ku munsi wa Kabiri w'Inama Nkuru y'umuryango FPR Inkotanyi abayikoraniyemo bafashe umwanya wo gusesengura ibibazo n'amahirwe atandukanye ari mu isi, maze bajya inama y' uko bakomeza kubaka u Rwanda .

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo wavuze ko ari inshuti ikomeye y'uyu muryango ndetse na Perezida Kagame agakomoza ku izina rye avuga ko ari Mushiki w'Inkotanyi, yagaragaje ko ukurikije isura y'ibibera ku isi hari ibintu byinshi biriho gutungurana kandi ibice bitandukanye by'uyu mubumbe bikaba byugarijwe n'intambara n'ibindi bibazo .

Kuva intambara ya kabiri y'isi yose irangiye ngo ibihugu byayitsinze byagize ijambo rikomeye kuri Afrika ariko Dr.Donald Kaberuka avuga ko izi mbaraga zigenda zigabanuka iyo ugereranyije n'uko ibintu byifashe muri iki gihe n'uko byari bimeze ubwo ibyo bihugu byihurizaga mu itsinda ry'ibihugu bikungahaye ku isi byavuye kuri 8 bikaba bigeze kuri 20 harimo igihugu kimwe rukumbi cya Afrika kandi byihariye 84% by'ubukungu bw' isi.

Mu gihe Donald Kaberuka avuga ko ubumenyi butagira pasiporo, ashingiye ku byabaye mu isenyuka ry'icyahoze  'soviet union', umushakashatsi Dr. Niyikiza Anaclet, avuga ko icyo ibihugu bikomeye byihutiye gutwara nk'imiyago ari abafite ubu bumenyi, ndetse ubu bumenyi n'ubuvumbuzi  bishingiye ku guhanga ibishya abigaragaza nk'ingenzi cyane mu gutegura u Rwanda rwo mu gihe kiri imbere.

Kuri Francis Gatare, impinduka ziriho zigenda ziba mu bukungu bw' isi aho bugenda bwerekera cyane muri Asia ngo iri ni idirishya ryiza u Rwanda ndetse na Afrika bakinjiriramo mu meza y'ibiganiro by'ibibera ku isi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye iki kiganiro avuga ko ibyakivugiwemo bidakwiye kuba amasigara cyicaro.

Abatanze ikiganiro bose bagaragaje ko ahazaza h'u Rwanda ari nk'umupira uri mu maboko y'urubyiruko kandi bagaragaza indangagaciro z'umuco nyarwanda hamwe n'imyitwarire no kunoza ibyo abantu bakora nk'urufunguzo ruzatuma bigerwaho.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura