Yanditswe Nov, 07 2016 12:08 PM | 2,112 Views
I Marrakech muri Maroc hatangiye inama ya 22 yiga ku mihindagurikire y’ibihe, yiswe COP22, ihuje abafite aho bahuriye n’ibidukikije, bigira hamwe icyakorwa n’inzego zitandukanye hagamijwe gushyiraho ingamba zo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Iyi nama izageza ku itariki ya 18, izanitabirwa n'abayobozi batandukanye bo hirya no hino ku isi barimo abakuru b'ibihugu. Ikinyamakuru Jeuneafrique cyanditse ko ku mugabane wa Afrika, abakuru b'ibihugu bagera muri 26 bamaze kwemeza kwitabira iyo nama.
Muri bo harimo na perezida w'u Rwanda Paul Kagame. U Rwanda rusobanura ko muri iyi nama ruzibanda ku ruhare rwarwo mu kubahiriza amasezerano ya Paris no kugera ku ntego rwiyemeje.
Ikindi ngo ni uko ibihugu byinshi bishyira imbere ingamba zo kwita ku mihindagurikire y’ibihe kandi inkunga yemerewe ibihugu ngo bishyire mu bikorwa amasezerano ya Paris n’aya Kigali ku mihindagurikire y'ibihe ikaboneka.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru