Yanditswe Aug, 01 2017 17:32 PM | 7,021 Views
Abanyarwanda baba mu mahanga ngo biteguye kwitabira amatora y'umukuru w'igihugu, kuko kuba abanyarwanda ari ishema kuri bo. Ni mu gihe habura iminsi itarenze itatu, bagatora uzayobora u Rwanda mu myaka 7 iri imbere.
Amatora y'umukuru w'igihugu mu mahanga, ateganyijwe ku wa kane, tariki 3 kanama. Abahagarariye u Rwanda mu bihugu binyuranye baravuga ko n'ubwo ari umunsi w'akazi, biteguye kuyitabira. Uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati, "Amasaha y'itora ni ukuva saa moya za mugitondo kugera saa tatu z'ijoro. Tukaba twarahisemo aya masaha kugira ngo tworohereze abakozi, bazaba bakora kuko hazaba ari ku wa kane umunsi w'umubyizi, abifuza gutora mu gitondo mbere yo kujya ku kazi bazabishobora kuva saa moya za mugitondo kugera saa tatu za mugitondo, abifuza gutora mu kiruhuko cya saa sita nabo bashobora gutora, ndetse n'abifuza gutora nyuma y'amasaha y'akazi nabo bazabishobora, guhera saa kumi n'imwe kugera saa tatu. Ni ukuvuga rero ko tworohereje amatora kugira ngo bashobore kwitegura, ku byerekeye n'akazi bazaba bakora uwo munsi."
N'ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza bibera mu Rwanda gusa, ntibyabujije ababa mu mahanga kubikurikirana umunsi ku wundi, haba mu bitangazamakuru, haba no ku mbuga nkoranyambaga. Ngo hirya no hino kandi hagiye hategurwa ibiganiro bigaruka ku migabo n'imigambi y'abakandida. Uhagarariye u Rwanda mu Budage, Amb. Cesar Igor, avuga ko hirya no hino, abanyarwanda baba mu mahanga bagiye bahura, bakaganira imigabo n'imigambi y'abakandida.
Ku banyarwanda baba mu mahanga, by'umwihariko urubyiruko, biyandikishije ari benshi, ngo kuko kwitabira amatora ari ishema kuri bo nkuko Amb. Mathilde Mukantabana, Uhagarariye u Rwanda muri USA abivuga, "Mu bantu b'urubyiruko banafite nationalite zombi banashobora gutora n'ino ariko bagiye gutora mu Rwanda biyandikishije ari benshi cyane. Ariko icyo binakwereka, ni ukubona abana benshi bataragera no mu rwanda ariko bashaka gutora kuko bagiye bamenya igihugu cyabo, bagiye bagikunda, abandi bagiye bakimenya muri za Rwanda day, bose ubona bafite ishema ryo kugira uruhare muri aya amatora.
Abahagarariye u Rwanda mu mahanga bavuga ko ibyangombwa byose kugira ngo amatora agende neza bihari, ibiro by'itora ngo birateguye, ndetse n'ibindi bikoresho bikenewe byose komisiyo y'igihugu y'amatora yamaze kubibagezaho.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru