AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Impunzi z'abarundi zigomba gushakirwa ikindi gihugu cyizakira--MIDIMAR

Yanditswe Oct, 26 2016 17:38 PM | 1,362 Views



Leta y'u Rwanda iratangaza ko idateze kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo gusaba ko impunzi z'abarundi zashakirwa ikindi gihugu cyazakira. Ibi ministre ushinzwe imicungire y'ibiza n'impunzi yabibwiye intumwa za HCR, kuri uyu wa 3 ubwo bahuriraga mu nama i Kigali. Gusa HCR yo ivuga ko ikirimo gushakira umuti urambye iki kibazo.

Komiseri wungirije w'Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi HCR, Volker Turk, avuga ko harimo kurebwa icyakorwa ngo iki kibazo gikemuke, harimo no gushaka igisubizo kirambye cyatuma izi mpunzi zisubizwa mu gihugu cyabo.

Muri ibi biganiro harimo na Sarah Zeid umugore w'igikomangoma cya Jordaniya. we asanga igihugu cy'u Rwanda n'umuryango w'abibumbye, bifite ubushake bwo gufasha izi impunzi, no kwita ku mibereho yazo aho zaba ziri hose.

Kuri ubu Leta y' u Rwanda icumbikiye impunzi z'abarundi zisaga 85 000.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama