AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Impuguke zashimye ubufatanye mu ngendo zo mu kirere hagati ya Benin n'u Rwanda

Yanditswe Aug, 10 2017 18:46 PM | 5,377 Views



Bamwe mu mpuguke mu bukungu mpuzamahanga basanga kuba u Rwanda n' igihugu cya Benin bagiye guhurira ku mushinga wa sosiyete y'indege ari kimwe mu bimenyetso bigamije kuzamura  ubuhahirane hagati y' ibihugu bya afurika hagamijwe iterambere rirambye.

U Rwanda na Benin baherutse gusinyana amasezerano ashyiraho kompanyi y'indege izaba igengwa n'amategeko yo muri Benin. Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Benin, icyo gihe yasobanuye ko iyi sosiyete izaba ifite abakozi b'ibihugu byombi, ariko ku ikubitiro ikoreshe indege z'u Rwanda. Yagize ati, "Iri shoramari duhuriyeho, bita joint venture bivuzeko twebwe nk' ibihugu u Rwanda na Benin twishyize hamwe ngo dushyireho kompanyi duhuriyeho ariko izaba yanditse mu mategeko ya Benin, magingo aya indege tuzaba dukoresha  n'izo mu Rwanda, naho imigabane yacu nka Benin izaba ari 51%, u Rwanda rukazaba rufite 49% abakozi bacu bazaza kwifatanya n'abanyarwanda bityo tukazamura inyubako zacu hano. 

Ministre w'ububanyi n'amahanga w' u Rwanda Louise Mushikiwabo avuga ko abakuru b'ibihugu byombi bashishikajwe n' iterambere ry'umugabane wa afurika binyuze mu bufatanye.

Kuba iyi sosiyete y'indege izaba yanditse mu mategeko ya Benin impuguke mu mategeko mpuzamahanga akaba n'umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda Me Habimana Pie avuga ko kubaho kw'igikorwa nkiki bibanzirizwa no kunononsora amategeko arengera buri ruhande. yagize ati, "birumvikana hagtati ya leta y'u Rwanda na Benin nta tegeko riri hagati rigenga ibihugu byombi buri reta irigenga kandi buri wese afite amategeko agenderaho, bivuzeko byanga bikunda iyi kompanyi bashinze igomba kwandikwa muri kimwe muri ibyo bihugu byombi rero niba Beninn ifite 51% birumvikana nibo bafite imigabane myinshi gusa muri joint venture abantu barumvikana. Dufashe ingero zo hafi reta y' u Rwanda yagurishije imigabane yayo muri I&M Bank mu minsi yashize birasanzwe rero ko reta ishora imari muri sosiyete, urundi rugero ni nka hoteri yahoze yitwa Laico aho reta ya Libiya yari ifitemo imigabane ariko bigeze mu manza yaburaniye mu Rwanda kuko ariho sosiyete yari yanditswe  rero ibyo nibintu bisanzwe bibaho.

Ministeri y'ububanyinamahanga y' u Rwanda itangaza ko mu mpera z' ukwezi kwa 9  hateganyijwe inama ya tekinike izahuza impande zombi mu rwego rwo kunoza uyu mushinga mbere y'uko utangira. Hashize igihe kingana n'amezi 12 Nyakubahwa Paul Kagame yakiriye i Kigali  mugenzi we wa benin Nyakubahwa Patrice Talon, uruzinduko rwabyaye amasezerano atandukanye hagati y' ibihugu byombi harimo n'ubufatanye ku bigendanye n' indege za gisivile.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura