AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Impuguke za IMF zivuga ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamukaho 7.2% mu 2018-2019

Yanditswe Mar, 23 2018 22:48 PM | 11,932 Views



Impuguke z’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF zimaze iminsi mu Rwanda ziratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka buzazamuka ku gipimo cya 7.2%. Ni mu kiganiro gisoza ubutumwa bw’izo mpuguke mu Rwanda bamazemo iminsi bungurana inama n’inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’ubukungu bw’igihugu.

Izo mpuguke za IMF, zishingira ku migendekere myiza y’icyiciro cy’ubuhinzi, umusaruro w’inganda na serivise zemeza ko umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu mu Rwanda ugiye gusubira ku mpuzandengo ya hagati ya 7 n’8 ku ijana hagati ya 2018 na 2019. Laure REDIFER warukuriye ubu butumwa bw’impuguke za IMF yavuze ko akurikije uko ibyiciro byose by’ubukungu bimaze iminsi bizamuka nta mpungenge abona yazitira kugerwaho kw’iri zamuka. Ati,“...Ubukungu buteganyijwe ko buzamuka ku gipimo kiri hagati ya 7 na 8% mu gihe cya 2018-2019. Izamuka ry’ibiciro rizaba ariko ku muvuduko uri hasi ku buryo uzaguma mu gipimo ntarengwa cya 5%. Nta nzitizi tubon nk’ikibazo cyakumira kugerwaho k’iri zamuka ry’ubukungu muri iki gihe. Wenda twakavuze umuteano mu karere nk’ikibazo kidindiza ubukungu ariko muri aka kanya ntitugifata nk’ikibazo twashingiraho ko cyabuza u Rwanda kugera kuri iri zamuka duteganya….”

Ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’abanyarwanda bagera kuri 70%, muri iyo mibare yatangajwe na IMF, bugaragara ko buzakomeza kuzamuka bitewe n’ibihe byiza by’imvura mu gihe cy’ihinga byagaragaye muri uyu mwaka. 

Mu mwaka ushize wa 2017, ubukungu bwazamutse ku gipimo cya 6.1% mu gihe byari byitezwe ko bwaribuzamuke ku gipimo cya 5.2% gusa. Iyi mibare niyo ituma IMF yizera ko ubukungu bw’u Rwanda bugiye gukomeza kuzamuka haramutse hatabayeho impinduka nini ku bukungu bw’isi n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga cyanecyane ku bihingwa  u Rwanda rwohereza hanze.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize