Yanditswe Apr, 25 2016 12:38 PM | 3,794 Views
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano
w’abaturage baturiye Pariki y’Akagera n’uw’inyamaswa zasigaye inyuma
y’uruzitiro. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB gikomeje ibikorwa byo
kwinjiza muri Pariki y’Akagera inyamaswa zasigaye inyuma y’uruzitiro. Ni muri
urwo rwego hamaze kwinjizwa imparage 30
n’imbogo 8 mu gikorwa cyatangiye kuri uyu wa gatanu mu Karere ka Kayonza kikaba
cyakomereje kuri uyu wa gatandatu mu mudugudu w’Akayange mu Kagari ka Ndama mu
Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.
Uru ruzitiro rw’ibilometero 110 ngo rwaje ari igisubizo ku kibazo cy’inyamaswa zoneraga abaturage ndetse hakaba n’abo zivutsa ubuzima .Gusa rero mu gihe uru ruzitiro rwubakwaga ngo hari inyamaswa zasigaye inyuma yarwo zikibangamiye abaturage ku buryo butandukanye akaba ari yo mpamvu harimo gushyirwa ingufu mu kuzihindira muri Pariki.
Gutandukanya Pariki n’ibikorwa by’abaturage ni igikorwa abaturage bagaragaza ko ari ngombwa ku bw’umutekano wabo kuko uretse kubonera no kubanduriza indwara amatungo izi nyamaswa hari n’abo zivutsa ubuzima.
Bamwe mu baturage baturiye pariki y’Akagera bahoze barangwa n’ibikorwa by’ubushimusi no kuyangiza ku buryo butandukanye ngo bamaze kubona uruhare Pariki ifite mu iterambere ryabo.
Uruzitiro rutandukanya Pariki
y’Akagera n’Abaturage Rwatangiye kubakwa mu 2012 rurangira 2013 ni bwo rwarangije 11okm. Mu nyamanswa
zasigaye inyuma y’uruzitiro izikunze kubangamira abaturage cyane ngo ni imbogo,
imvubu n’imparage.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru