AGEZWEHO

  • RIB ifunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

REB:Impamyabumenyi z'abanyeshuli zizajya zikorerwa mu Rwanda byihutishe kuzibona

Yanditswe Aug, 28 2018 22:17 PM | 63,064 Views



Ubuyobozi bw'ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi REB buvuga ko nta kibazo kizongera kugaragara cy'abanyeshuli basoza amashuli y'isumbuye bazongera gutinda guhabwa diplome zabo bitewe nuko ubu izi diplome zisigaye zikorerwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi b'ibigo 763 bashyikirijwe  diplome 44,516 z'abanyeshuli barangije umwaka wa 6, abarangije mu mashuli yisumbuye nderabarezi ndetse niz'abanyeshuli 1172 bari barabuze guhera mu mwaka w'2008 kugeza mu mwaka wa 2015.

Ku banyeshuli bose barangije amashuli yisumbuye mu Rwanda, diplome zabo zose zakorerwaga mu mahanga cyane ku mugabane w'iburayi.

Zimwe mu mbogamizi zariho nuko igihe iyo diplome yazaga ifite amakosa ku myandikire y'amazina cyangwa ifoto, kubikosora byafataga igihe kinini cyane.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu giteza imbere uburezi REB Dr. Ndayambaje Irenee avuga ko nta kibazo kizongera kugaragara cy'abarangiza ntibahabwe diplome zabo. Yagize ati,  "Twari dufite mu by'ukuri diplome zigera mu bihumbi 4 zari zaragiye zigira ibibazo ngirango ubushize dutanga za certificat mwarabyumvise ko izirenga ibihumbi 3 zashoboye kuboneka ariko hari izindi zakomeje kugenda zibura kuburyo byabaye ngombwa yuko na za certificat zitari zigeze zikosorwa cyangwa zaragize ibibazo zigera ku 1171 nazo tuzikorera hano mu Rwanda akaba ari za diplome ziri hagati y'umwaka wa 2008 kugeza muri za 2015 ahongaho zari zaragize ibibazo ubwo rero twafashe umwanzuro ko nazo tuzicapa kugirango nazo zisohokere rimwe. Muri macye twabonye ko aribwo buryo bwiza kugirango niba abanyeshuli bakoze muri 2017 diplome zabo bazibonye nta mpamvu yo kugirango abakoze mbere yabo nabo bakomeze kuba bafite diplome zifite ibibazo twaravuzengo nazo zivirireyo rimwe tuzikore benezo bazibone"

Mu rwego rw'ikiguzi, ubuyobozi bw'iki kigo bwemeza ko harimo inyungu ndetse no kuba ayo mafaranga adasohoka hanze y'igihugu ndetse abakozi n'ubumenyi bugahabwa abanyarwanda ngo ni intambwe ikomeye. Usibye kuba izi diplome zigiye gutangwa ari izakorewe mu Rwanda, ku nshuro ya mbere kandi  abanyeshuli 237,181 barangije amashuli abanza nabo bakorewe  icyemezo kigaragaza ko barangije umwaka wa 6 w'amashuli abanza umwaka ushize wa 2017.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #