AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Imodoka zikorera n'izitwara abantu zigiye kugabanyirizwa no gusonerwa imisoro

Yanditswe Jun, 13 2017 12:58 PM | 5,339 Views



Abakora ubucuruzi bw’imodoka nini zitwara abagenzi n’izitwara imizigo kimwe n’abashoramari mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange baravuga ko igabanyuka ry’imisoro n’ikurwaho rya burundu ry’imwe muri yo rizatuma ibiciro bya bene izi modoka bigabanyuka ndetse n’abantu bagahitamo kugendera mu modoka za rusange bityo umubyigano wazo ukagabanyuka I Kigali.

Ubwo Minisitiri w’imari n’igenamigambi amb. Claver Gatete yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi umushinga w’Ingengo y’Imari ya 2017/18 ingana na miliyari Ibihumbi bibiri na na mirongo ikenda n’enye n’ibice ikenda, yasobanuye ko imashini zikora imihanda zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% aho kuba 10%.

Imodoka z’ubwikorezi zitwara hagati ya toni eshanu na toni 20, zigasoreshwa ku 10% aho kuba 20%. Naho imodoka z’ubwikorezi zikorera hejuru toni 20, zisoreshwe ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

Bisi zitwara abantu bari hagati ya 25 na 50 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 10% aho kuba 25%; izitwara abantu barenze 50 zisore 0% aho kuba 25%. Abasanzwe batumiza imodoka z’ubwikorezi bwaba ubw’abantu n’imizigo basanga gukurwaho kw’imisoro no kugabanyuka kw’imwe muri yo bizatuma ibiciro ku bifuza kugura bene izi modoka.

Ibindi bicuruzwa bikenerwa kenshi birimo ingano, isukari kimwe n’umuceri bituruka hanze y’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’iburasirazuba nabyo byagabanyirijwe imisoro naho ibindi birayisonerwa; igabanyuka ry’iyo misoro Ministeri y’imari n’igenamigambi isanga bir muri gahunda zo kunganira inganda ziri imbere mu gihugu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira