AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Imiti y'amatungo ya magendu yinjiye mu Rwanda icuruzwa mu ma farumasi

Yanditswe Dec, 27 2016 18:57 PM | 2,086 Views



Abaturage bakora umwuga w'ubworozi ndetse n'abacuruzi b'imiti y'amatungo bahangayikishijwe na bamwe mu bacuruzi binjiza  imiti  y'amatungo y'imyiganano bikagira ingaruka ku matungo. Ibi biravugwa mu gihe ubuyobozi bw'ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi RAB buvuga ko bumaze gutahura farumasi 5 zicuruza umuti w'umwiganano  w'ica uburundwe ku nka uzwi ku izina rya NOROTRAZ winjiye mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Aba baturage bakora umwuga w'ubworozi bavuga ko batamenya niba umuti wica uburondwe ari umwiganano. Iyo bageze mu ma farumasi acuruza imiti y'amatungo ngo bapfa kugura kuko baba bizeye ko winjiye mu gihugu wamaze kugenzurwa. Nyamara ngo iyo baguze uyu muti wa magendu bigira ingaruka ku matungo yabo ndetse n'abacuruzi bafite imiti yemewe bakagwa mu gihombo kuko uyu muti w'umwiganano ugurishwa kugiciro cyo hasi nkuko babivuga.

Ubuyobozi bw'iki kigo buvuga ko bwatangiye kumenya amakuru y'iy'imiti y'imyiganano mu byumweru 2 bishize. Kuva ubwo farumasi 5 mu gihugu zahise zitahurwa aho bavumbuye litiro 8 z'uyu muti ndetse n'uducupa twa mililitre 100 tugera kuri 53. Aha hiyongeraho n'undi muti wa Bupanor, imochem na Butachem nawe ukoreshwa mu bihugu by'Afurika y'ibirasirazuba ariko utaratangira gukoreshwa mu Rwanda nawo winjiye mu  mu buryo bwa Magendu. Ubuyobozi bw'iki kigo buvuga ko umwaka ushize 42% by'inka zishwe n'indwara zikomoka ku borondwe.Mu Rwanda habarurwa inka zigera kuri miliyoni 1 n'ibihumbi 300.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira