AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Imbuto Foundation yatangiye guhemba imbuto z'icyeza mu ntara y'amajyaruguru

Yanditswe Mar, 26 2018 22:29 PM | 9,442 Views



Ministre w’ubutaka n’amashyamba Madame TUMUSHIME Francine arahamagarira abana b’abakobwa b’’INKUBITO Z’ICYEZA’’ guharanira kugendana n’icyerekezo igihugu kiganamo, gishingiye ku bumenyi ngiro, ikoranabuhanga, ubumenyi n’ibindi bigamije gutuma harushaho kongerwa imbaraga mu byubaka igihugu. Ibi yabitangarije kur’uyu wa mbere mu karere ka Gakenke mu gikorwa cyateguwe n’umuryango Imbuto Foundation cyo guhemba abana b’abakobwa babaye abambere mu mashuri abanza n’ayibumbuye bo mu turere dutandukanye twiganjemo utwo mu ntara y’amajyaruguru.

Ibikoresho binyuranye birimo ibikapu, ibitabo, mudasobwa n’ibindi bizajya bibafasha mu myigire yabo ya buri munsi nibyo byahawe abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza, barimo abarangije amashuri abanza, ay’icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye babaye abambere mu bizamini bya leta ku bufatanye n’umuryango Imbuto Foundation. 

Kuva iyi gahunda yatangizwa na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame mu mwaka wa 2005 abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza basaga 4665 nibo bamaze guhabwa ibihembo nk’ibi. 

Uyu muhango wanatangiwemo 'certificate' z’ishimwe kuri aba bana b’abakobwa wari witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo n’umukuru w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, abahagarariye ingabo na Polisi ndetse na Ministre w’ubutaka n’amashyamba wari umushyitsi mukuru. 

Ministre TUMUSHIME Francine yanashimangiye kandi ko ibi abana b’abakobwa batazabigeraho bonyine, kuko bagomba kubifashwamo n’ababyeyi n’abarezi, babarinda ibishobora kubangiza aho biva bikagera. Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2018 hazahembwa abana b’abakobwa b’inkubito z’icyeza hirya no hino mu gihugu bagera ku 172.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama