Yanditswe Jul, 01 2017 14:10 PM | 5,597 Views
Umuryango Imbuto Foundation watangiye gahunda y'ubujyanama ku bana b’abahungu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Kugeza ubu iyo gahunda izwi nka 'mentorship
program' yahabwaga abana b'abakobwa aho abagize ayo mahirwe bavuga ko
yabunganiye kwiyubakira umusingi w'ubuzima bwabo bava mu bwigunge.
Nyuma y'imyaka itatu abakobwa barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri
1994, bagize amahirwe yo kubona inama zibakura mu bwigunge bakubaka ubuzima
bwabo, aba bakobwa basabye ko basaza babo nabo babona ayo mahirwe kuko ahanini
bahuraga n'ibibazo byenda gusa.
Nyuma yuko madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yumvise icyo cyifuzo, abana b'abahungu bibumbiye mu muryango wa AERG bahuye n'abazababera abajyanama ubwabo bemeza ko bishimiye ko babonye abo bazafatanya urugendo rwo kwiyubaka.
Aba bajyanama bo bumva batewe ishema no kunganira no kugira inama uru rubyiruko mu masomo, no gusangira ubuzima kuko abenshi baba baravukijwe aya mahirwe na Jenoside yakorewe Abatutsi bagashimangira ko bidasaba ubushobozi bw'ikirenga ahubwo ari ubwitange busaba umwanya wo gutega amatwi uru rubyiruko.
Mu kiganiro n'umuyobozi w'imbuto Foundation Sandrine Umutoni yavuze ko imbuto yakoze ibi ku rwego rwabo ariko iki gikorwa ari ingenzi ku nyungu rusange z'igihugu akifuza ko umurongo wacyo ukwiye kwagurwa mu banyarwanda bose.
Imbuto Foundation ni umuryango washinzwe na madame wa nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukaba wibanda ahanini kunganira no gufasha urubyiruko n'umuryango mugari w'abanyarwanda mu nzego zitandukanye nk'uburezi, ubuzima n'ibindi bizamura imibereho yabo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru