AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ikoranabuhanga rya Yego Cabs mu gutwara abagenzi ryitezweho byinshi

Yanditswe Nov, 08 2018 22:01 PM | 17,069 Views



Ikoranabuhanga rya Yego Cabs rihuza abatwara imodoka ntoya n'abagenzi burimo kunozwa kugira ngo umugenzi ajye ahita yivuganira n'umutwara, bitanyuze mu zindi serivisi. Urwego ngenzuramikorere RURA rutangaza ko iri koranabuhanga risimbuye iryananiwe gutanga umusaruro ryari rimaze imyaka 5 rikoreshwa.

Hagiye gushira ukwezi mu Rwanda hatangijwe ikoranabuhanga rya Yego Cabs umugenzi yifashisha rikamuhuza n`umushoferi wa taxi voiture uri hafi y`agace aherereyemo. 

Ubu buryo bushya buje busimbura ubwari busanzweho bwa Taxi meters urwego ngenzuramikorere RURA ruvuga ko butigeze butanga umusaruro. Emmanuel Katabarwa Asaba ushinzwe ishami ryo gutwara abantu avuga iri koranabuhanga ririmo kunozwa. Ati, ''Mu myaka itanu ishize twagiye tugira ibibazo aho imashini zitakoraga neza nk'uko tubyifuza uho wasangaga abazicuruza zibashirana umutaximan mushya winjiye muri ako kazi akaba atabasha kuyibona kugirango ajye ayikoresha, ikindi n`uko izo mashini zitabashaga kuvugana n`abagenzi ariko uyu munsi umugenzi ushaka taxi voiture n`umutaximan ushaka umugenzi bashobora guhuzwa ntawari usanganywe numero y`undi akaza akamutwara umugenzi akaba abonye serivisi n`umu taximan akaba abonye amafaranga.''

Abashoferi bagaragaza ko imashini za Yego Cabs zishyuha cyane zikizimya kandi basabwa guhora bazicanye. Ubuyobozi bwa Yego Cabs buvuga ko kwizimya biterwa n'uko bahora bazicometse ku muriro kandi atari ngombwa.

Abashoferi bitabiriye gukoresha ubu buryo bushya bwa Yego Cabs bagera kuri 930; muri uku kwezi kw`ukwakira hakaba harakozwe ingendo zigera ku 20.367.

Mu kwezi gutaha ubuyobozi bwa Yego Cabs burateganya gushyiraho uburyo bushya ku buryo umugenzi azajya yihamagarira umushoferi wa taxi voiture atagombye guca muri serivisi yabahuzaga. Ubu buryo kandi buzifashishwa mu gusaba inguzanyo no kwaka ubwishingizi, hagendewe kuri raporo igaragaza buryo bazaba binjiza amafaranga.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira