Yanditswe Oct, 25 2017 17:44 PM | 4,977 Views
Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu mushinga wo kubaka ikibuga cya Cricket mu Rwanda baratangaza ko bagiye gufata ingamba zo kubyaza umusaruro iki gikorwaremezo ndetse barusheho kumenyekanisha uyu mukino ku banyarwanda. Ibi barabitangaza mu gihe hasigaye iminsi micye gusa ngo iyi stade itahwe ku mugaragaro, igikorwa kizitabirwa n'abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino kw'isi.
Uyu n'umushinga umaze hafi imyaka itanu utangiye, ku bufatanye na Rwanda Cricket Stadium Foundation, Rwanda Cricket Association ndetse na leta y'u Rwanda binyuze muri ministeri ya siporo. Ni ikibuga cyubatswe mu gihe cy'amezi 12 asaga, ku buso bwa hectare 2.5 ku gaciro ka miliyoni 1 y'amapound ahwanye hafi na miriyari 1 y'amanyarwanda.
Eric Dusingizimana umukinnyi wa Cricket mu Rwanda uherutse no guca agahigo ko gukina uyu mukino cy'amasaha 51 ataruhutse kandi akanagira uruhare mu gukusanya inkunga yo kubaka iki kibuga, avuga ko iyubakwa ry'iki kibuga ari intambwe ikomeye igezweho.
Mu mpera z' iki cyumweru nibwo hateganyijwe igikorwa cyo gutaha ikibuga cya Cricket i Gahanga ,igikorwa kizabanzirizwa n' umuganda rusange uzakorerwa Nyanza ya Kicukiro iki gikorwa kizitabirwa n' abanyacyubahiro batandukanye baturutse hirya no hino kw' isi ndeste n' ibayamamare muri uyu mukino wa Cricket ku rwego rw' isi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru