Yanditswe Oct, 22 2018 21:48 PM | 11,035 Views
Abatuye munsi n'abegereye imiyoboro
migari y'amashanyarazi barifuza ko bahabwa ingurane z'ibikorwa byabo, bakabona
kujya gushaka ahandi batura. Ibyo barabitangaza mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe
amashanyarazi REG kimaze iminsi gitanga ubutumwa busaba abaturage kuvana
ibikorwa byabo ahegereye imiyoboro migari y'amashanyarazi.
Mu butumwa bwo kwamamaza ikigo REG kimaze iminsi
gitambutsa mu bitangazamakuru binyuranye humvikanamo gusaba abaturage kwigizayo
ibikorwa byabo kuri m 12,5 ku begereye imiyoboro migari(Haute tention na metero 6
kuri moyenne tention.
Abegereye iyo miyobozo bemera iterambere rishingiye ku muriro w'amashanyarazi, ariko bakaba basanga iki kibazo gikwiye kuganirwaho kugira ngo batazabihomberamo cyane ko bubatse basatiriye iyo miyoboro badasobanukiwe n’ingaruka zababayo.
Umuyobozi ushinzwe imiyoboro migari y’amashanyarazi mu kigo gishinzwe gutanga no gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda EUCL Pascal Mutesa, yemeza umuti w’iki kibazo waboneka binyuze mu biganiro hagati yimpande bireba
Nta barura rirakorwa ngo hamenyekane umubare w’abatuye munsi cyangwa abegereye imiyoboro migari y’amashanyarazi, ariko nk’uko ubuyobozi bwa EUCL bubitangaza, ngo abenshi bagiye batura bahasanga iyo miyoboro bakagenda bayisatira kugeza ubwo bayigiye munsi. Umuyoboro wa mugari wa Haute Tention ushobora kugira umuriro ungana kilovolte 110 naho uwa Moyenne tention ukagira kilovolte hagati ya 15 na 30 bitewe n’aho uherereye.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru