Yanditswe May, 26 2016 12:41 PM | 1,686 Views
Hamwe na hamwe mu ma karitsiye y'umujyi
wa Kigali, hari abamenyereye guteka cyangwa kotsa ibiribwa bimwe na bimwe hanze
kandi hegereye umuhanda w'igitaka utumukaho ivumbi iyo ibinyabiziga
biwunyuzemo.
Ibyo biribwa byotswa cyangwa bitekwa ni nk'ibigori, capati, amandazi, ubunyobwa n'ibindi, bikaba bigurirwa aho byatekewe cyangwa bakabibunza hirya no hino. Bamwe mu baturage banenga iyi myitwarire nkuko Dushimirimana Theogene abivuga, ''ikintu navuga nko kuri ibi bicuruzwa by'ibiribwa, iyo bigiyeho ivumbi bigira ingaruka ku mubiri w'umuntu, ndumva Leta yagira icyo ikora.Ubirya inama namugira ni uko yazajya arya ibyo agomba gushishoza niba byapfundikiwe, hari n'ababirya bafite intoki ziriwe mu ivumbi, ibyo sibyo.''
Impuguke mu by'ubuzima, zemeza ko ivumbi rishobora kuba intandaro y'indwara zimwe na zimwe zo mu nda. Iyi ikaba ariyo mpamvu abacuruza ibiryo bihiye bagirwa inama yo kubirinda ivumbi kugirango habungabungwe ubuzima bwababikoresha.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru