AGEZWEHO

  • Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka – Soma inkuru...
  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...

Ihuriro rya cumi rya Unity Club Intwararumuri ryibanze ku kubanisha abanyarwanda

Yanditswe Oct, 26 2017 21:54 PM | 3,551 Views



Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yatangaje ko abanyamuryango ba Unity Club intwararumuri bafite inshingano yo kubanisha neza abanyarwanda no kurwanya icyasubiza igihugu mu icuraburindi.

Visi perezida wa mbere wa Unity Club Intwararumuri, Dr. Monique Nsanzabaganwa avuga ko mu bindi bikorwa by'Umuryango Unity Club wakoze mu myaka 7 ishize birimo nko gufasha abatishoboye ndetse no kuzamura ubushobozi bw'umunyarwandakazi.


Madame Jeannette Kagame yagarutse ku cyerekezo cy'Umuryango Unity Club Intwararumuri harimo kubaka ubumwe butajegajega bw'abanyarwanda no guharanira ko u Rwanda rurushaho gutera imbere. Yagize ati, ''Mu byo twubatse harimo ibikorwa n'ibitekerezo byo mu rwego rwa politike yo kurushaho kubanisha neza abanyarwanda tugaragaza kandi umuzi w'ikibi cyazahaje igihugu cyacu tukanafata ingamba z'uko bitazongera ukundi. kuba rero wa musemburo w'ubumwe n'ubwiyunge biduha ingufu zo gukomeza kubaka ubunyarwanda. bavandimwe rero iyo hakiri n'umwe mu bacu utarinjira muri icyo gitekerezo tuba dusabwa kubyitaho nta guca hirya.''

Iri huriro ry’iminsi ibiri ryateguwe n’umuryango Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubudasa bw’u Rwanda mu cyerekezo twahisemo.”Umuryango Unity Club Intwararumuri uritegura isabukuru y'imyaka 21 umaze ushinzwe kuko watangiye mu 1996 ugamije gutanga umusanzu mu kwimakaza ubumwe n'amahoro mu Banyarwanda, kugeza uyu munsi uyu muryango uhuriwemo n'abari muri Guverinoma, abayihozemo n'abo bashakanye barenga 200.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira