AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Igikorwa cyo gutambagiza urumuri rw'amahoro kiri mu byabanjirije KIPM

Yanditswe May, 20 2017 20:03 PM | 3,136 Views



Kuri uyu wa 6 hatambagijwe urumuri rw’amahoro Peace Torch rwaturutse ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye i Nyanza ya Kicukiro rwerekeza kuri Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyabanjirije Kigali Peace Marathon iba kuri iki cyumweru, aho aba-sportif mu Rwanda biyemeje gusakaza amahoro hirya no hino ku isi, bihuye na gahunda ya Leta yo guharanira no kubungabunga amahoro.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ingabo z'u Rwanda zakiriye urumuri rw'amahoro zitangira urugendo rwaganaga kuri Stade Amahoro, zigeze ku mashuri ya Kagarama aherereye mu karere ka Kicukiro ziruhereza Polisi y'u Rwanda.

Inama y'igihugu y'urubyiruko yaje kwakira uru rumuri rugeze ahaherereye ibiro by'akarere ka Kicukiro, rurakomeza kugeza ruherejwe Never Again hamwe n'Umuryango FARG, rwakomeje guhererekanwa n'inzego zitandukanye zirimo n'amasosiyete y'ubucuruzi, abana, abasportif kugeza rugeze kuri Stade amahoro aho rwashyikijwe Perezida wa Komite Olempike mu Rwanda, Amb. Valens Munyabagisha, wavuze kuri icyo uru rumuri rusobanuye, yagize ati,''Siporo, Abaspotif turi intwara rumuri, urumuri rw'amahoro tugomba gukwirakwiza mu banyarwanda bose ndetse rukagera no ku isi yose kandi muziko ari nacyo gikorwa u Rwanda rurimo muziko u Rwanda ruri kugenda rutanga amahoro hirya no hino, turagira ngo rero tugaragarize urubyiruko n'abasportif  ko ubusanzwe  umusportif arangwa no gutanga amahoro akarangwa no gukorera hamwe kugira ngo agere ku ntsinzi''.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Theos Badege wari uhagarariye polisi y'u Rwanda muri uru rugendo yagarutse ku bufatanye busanzwe buranga abaturage na polisi y'u Rwanda avuga ko uru rugendo rushimangira ubwo bufatanye bugamije kurinda ibyagezweho no kurwanya abagamije kubisenya.

Abanyamahanga bitabiriye uru rugendo rwo guhererekanya urumuri rw'amahoro bavuze ko bashimishijwe na Peace Torch kuko ngo yibutsa isi guharanira amahoro.

Kuzengurutsa urumuri rw’amahoro Peace Torch ni igikorwa cyabanjirije irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku maguru mu mujyi wa Kigali ariryo Kigali Peace Marathon, iba kuri iki cyumweru.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage