AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Icyo abongereza batuye mu Rwanda bavuga kuri UK ishaka kuva muri EU

Yanditswe Jun, 23 2016 10:38 AM | 1,472 Views



Mu gihe mu gihugu cy'ubwongereza hari amatora ya kamarampaka agamije kumenya niba iki gihugu kiguma cyangwa kiva burundu mu muryango w'ubumwe bw'uburayi, bamwe mu bongereza baba mu Rwanda basanga igihugu cyabo kigumye muri uyu muryango byafasha ubukungu n'imibereho myiza y'abatuye ubwongereza.

Nyuma y'imyaka 43 yari ishize Ubwongereza bwishyize hamwe n'ibindi bihugu mu muryango w'ubumwe bw'uburayi, amwe mu mabwiriza agenga uyu muryango yatangiye kububera umutwaro.  

Amwe muri yo ni uko  mu mwaka w'2020 buri gihugu mu bigize umuryango w'ubumwe bw'uburayi kigomba kuba cyatangiye gukoresha ifaranga rihuriweho ariryo EURO, mu gihe ifaranga ry'iki gihugu (pound/livre sterling) rinagaragara nk'irifite agaciro kurusha iri faranga rya Euro. 

Ikindi ni amategeko agenga imipaka, aho uyu muryango usaba ko buri muturage ukomoka muri ibi bihugu ashobora gutura mu gihugu ashaka kandi akahabona ibyangombwa nkenerwa nk'akazi n'ibindi, mu gihe iki gihugu gisanzwe gifite amategeko yacyo. Ibi byakuruye impaka mu bongereza.

Gusa bamwe mu Bongereza batuye n'abakorera mu Rwanda bavuga ko kuguma muri uyu muryango ari ho basanga hari inyungu ku gihugu cyabo.

Inkuru mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage