AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Icyizere cyongeye kuzamuka nyuma yaho amabuye ya Wolfram yazamutse mu gaciro

Yanditswe Sep, 18 2017 14:09 PM | 3,751 Views



Isoko mpuzamahanga ry’amabuye y’agaciro guhera mu cyumweru gishize riragaragaza ukuzamuka gutunguranye kw’ikiguzi cy’amabuye y’agaciro ya Tungsten aya kandi akaba ari amabuye y’agaciro aza ku mwanya wa mbere muyo u Rwanda rwohereza kuri iri soko.

Ubuyobozi bukuru bw’ihuriro bwihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda  bwatangaje ko iyi ari inkuru nziza ku Rwanda muri rusange kuko iki ari ikimenyetso kiza ukurikije amafaranga aba yarashowe muri uru rwego.  

Amwe mu mabuye y’agaciro u Rwanda rwohereza hanze arimo Ubutare buzwi nka Tin, amabuye ya Coltan,  ndetse na Tungsten izwi nka Wolfram

Hakurikijwe raporo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,  ikiguzi cy’aya mabuye cyavuye ku madorali 310 kigera kuri 345 kuri metric tone imwe  mu cyumweru gishize ; mugihe mu mezi make ashize metric tone imwe y’aya mabuye yagurwaga amadorali 200 gusa.  

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda  bukaba kandi butangaza ko hari abashoramari bakomoka mu mahanga bari baratakarije ikizere uru rwego ariko nyuma y’iri zamuka ry’igiciro cy’aya mabuye aba bashoramari bakaba bifuza kugaruka muri uru rwego hano mu Rwanda.

Guhera mu mezi make ashize, amabuye ya Cobalt na Wolfram niyo mabuye ari kuzamurirwa ibiciro n’abaguzi bayo kw’isoko mpuza mahanga bitewe n’uko akenewe cyane,  aba baguzi bakaba batizeye ko bakomeza kuyabona kugipimo cyifuzwa kuko akenewe cyane.  



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira