Yanditswe Apr, 27 2016 16:03 PM | 2,106 Views
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ibihugu bituriye ibiyaga bigari - CEPGL Herman Tuyaga aratangaza ko umushinga wo kubaka urugomero ruzatanga amashanyarazi rwa RUSIZI YA 3 ukeneye amafaranga agomba gutangwa n’abaterankunga ariko akizeza ko ibisabwa byose byamaze gutangwa kugira ngo aya mafaranga aboneke bityo n’imirimo yo kubaka uru rugomero yihutishwe.
Biteganijwe ko ku ikubitiro hagomba kubanza kubakwa umuhanda uhuza u Rwanda na RDC ari nawo werekeza ahazubakwa uru rugomero, ukaba ugomba kurangira umwaka utaha.
Bityo imirimo yo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi ikazatangira mu mwaka wa 2018 aho biteganijwe ko izarangira mu mwaka wa 2021, rukazatanga megawatt 145 zizasaranganywa mu bihugu 3 bigize umuryango wa CEPGL aribyo u Rwanda, u Burundi na Congo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru