Yanditswe Apr, 15 2017 18:58 PM | 3,071 Views
Abahanzi Nyarwanda
by'umwihariko abakora Sinema, bavuga ko biyemeje guhindura amateka mabi yaranze
bamwe mu bakoraga uyu mwuga bakoresheje nabi inganzo yabo bakabiba urwango mu banyarwanda
muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibihangano bikozwe mu
buryo butandukanye, ni kimwe mu bishobora gufasha abantu kubana neza iyo bikubiyemo
ubutumwa bwubaka, cyangwa se bigasenya umuryango iyo bikoreshejwe nabi.
Bamwe mu bahanzi bakora mu bijyanye na Sinema, bavuga ko kuba hari bamwe bakoraga uwo mwuga bagize uruhare mu gukangurira abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari ikimwaro kuri bo. Gusa bemeza ko biteguye gutanga umusanzu wabo bahindura iyo sura mbi, bagahanga ibyubaka umuryango Nyarwanda.
Nkuranga Egide, Visi Perezida wa mbere wa IBUKA ,Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nubwo bwose Sinema zivuga kuri jenoside yakorewe Abatutsi zikiri nke, hari icyo zifasha cyane kubazireba,''Film nyinshi zirigisha zitanga ubutumwa budufasha cyane, bufasha abacitse ku icumu , bufasha Abanyarwanda bugafasha abatuye isi. Iyo hakoreshejwe film abantu bamenya amateka yacu, bamenya Jenoside yakorewe Abatutsi noneho bigatuma na babandi bafite intwaro yo kugira ngo bayihakane bayipfobye bacika intege niko navuga kubera yuko amateka y'ibyabaye aba ashyizwe ahagaragara kandi n'abantu b'abahanga urumva ko ari ikintu kiba gikomeye cyane''
Inama y'igihugu y'abahanzi ivuga ko mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, bateguye ikiganiro cyaguye bazagirana n'abahanzi Nyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, gifite insanganyamatsiko igira iti ''Umuhanzi na Jenoside yakorewe Abatutsi'' aho bazarebera hamwe uburyo umuhanzi yagira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda ruzira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru
Iap
abarimu i rubavu babuze salaries amazi abaye 2 Apr 19, 2017