AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibuka irakangurira abahanzi gukoresha filime bavuga ku amateka ya Jenoside

Yanditswe Apr, 15 2017 18:58 PM | 3,071 Views



Abahanzi Nyarwanda by'umwihariko abakora Sinema, bavuga ko biyemeje guhindura amateka mabi yaranze bamwe mu bakoraga uyu mwuga bakoresheje nabi inganzo yabo bakabiba urwango mu banyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ibihangano bikozwe mu buryo butandukanye, ni kimwe mu bishobora gufasha abantu kubana neza iyo bikubiyemo ubutumwa bwubaka, cyangwa se bigasenya umuryango iyo bikoreshejwe nabi.

Bamwe mu bahanzi bakora mu bijyanye na Sinema, bavuga ko kuba hari bamwe bakoraga uwo mwuga bagize uruhare mu gukangurira abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ari ikimwaro kuri bo. Gusa bemeza ko biteguye gutanga umusanzu wabo bahindura iyo sura mbi, bagahanga ibyubaka umuryango Nyarwanda.

Nkuranga Egide, Visi Perezida wa mbere wa IBUKA ,Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nubwo bwose Sinema zivuga kuri jenoside yakorewe Abatutsi zikiri nke, hari icyo zifasha cyane kubazireba,''Film nyinshi zirigisha zitanga ubutumwa budufasha cyane, bufasha abacitse ku icumu , bufasha Abanyarwanda  bugafasha abatuye isi. Iyo hakoreshejwe film abantu bamenya amateka yacu, bamenya Jenoside yakorewe Abatutsi noneho bigatuma na babandi bafite intwaro yo kugira ngo bayihakane bayipfobye bacika intege niko navuga kubera yuko amateka y'ibyabaye aba ashyizwe ahagaragara kandi n'abantu b'abahanga urumva ko ari ikintu kiba gikomeye cyane''

Inama y'igihugu y'abahanzi ivuga ko mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, bateguye  ikiganiro cyaguye bazagirana n'abahanzi Nyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, gifite insanganyamatsiko igira iti ''Umuhanzi na Jenoside yakorewe Abatutsi'' aho bazarebera hamwe uburyo umuhanzi yagira uruhare rugaragara mu kubaka u Rwanda ruzira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo. 



Iap

abarimu i rubavu babuze salaries amazi abaye 2 Apr 19, 2017


Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage