Yanditswe Dec, 12 2016 18:36 PM | 1,703 Views
Inama y’abaministre
yateranye mu mpera z’icyumweru gishize yemeje zimwe muri za politki, amateka
n’ingamba zo gushyira mu bikorwa izo politiki. Bimwe mu byemejwe harimo
ibijyanye no kongera amazi, isuku n'isukura, politiki yo kurwanya uburara, ingengabihe
y'amatora n'ibindi. Izi ngamba zasobanuriwe mu kiganiro bamwe mu ba Ministre
batandukanye n’abanyamabanga ba Leta bagiranye n'abanyamakuru ku mugoroba w'uyu
wa mbere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Dr. Alexis Nzahabwanimana yasobanuye ko Leta ifite gahunda yo kongera amazi ku buryo mu mwaka wa 2018 abatuye mu mujyi bazaba bagerwaho n’amazi 100% naho mu cyaro abaturage begerezwe amazi nibuze muri metero zitarenze 500. Yagize ati,"kugira ngo tubigereho tuzajya dutanga amazi ku bantu 700.000 ku mwaka, harimo no gukorana neza n'abashinzwe gutunganya imijyi, gutunganya neza imiyoboro itanga amazi bidasabye imiyoboro y'amazi, ndetse no gufata neza amazi y'imvura.''
Ku ngamba z’isuku n’isukura, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo yavuze ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo bitarenze mu 2018 ingo zose zizabe zifite ubwiherero, kandi hazitabwe ku isuku mu mashuri cyangwa ahahurira abantu benshi, hanitabwe kuri gahunda yo gufata amazi y’imvura, ajya yangiza ibidukikije akabangamira n’imiturire.
Umunyamabanga wa Leta Muri Ministeri y’umutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alvera Mukabaramba, asobanura ibijyanye na politiki yo kurwanya uburara n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa, yagaragaje ko iki kibazo kigenda cyongera ubukana kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ariko Leta ikaba ifite ingamba zo kuvura abagizweho n’ingaruka no gushyiraho ikigo gishinzwe ibyo bibazo by'umwihariko.
Inkuru irambuye mu mashusho:
FRVB ihanze amaso Petit Stade nk’igisubizo cy’ibibazo byo kutagira ibibuga bigezweho
1 hour
Soma inkuru
Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ‘Weekend’ ndende
3 hours
Soma inkuru
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru