Yanditswe May, 19 2016 18:51 PM | 3,724 Views
Kuri uyu wa Kane, ibiro by’umugenzuzi w’imari ya Leta byizihije igihembo baheruka kwegukana muri Nigeria cya raporo nziza y’ubugenzuzi bw’imari muri Africa gitangwa n’umuryango AFROSAI-E.
Iyi raporo yahembwe yari ijyanye n’ikoreshwa n’igenzura ry’ikoresho byifashishwa mu kuhira kugira ngo umusaruro uva mu buhinzi wiyongere (Utilization and Maintenance of Irrigation and Mechanization Equipment).
Ibiro by’umugenzuzi w’imali ya Leta byahawe iki gihembo taliki ya 9 Gicurasi Abuja muri Nigeria mu nama ya 13 ihuza ibigo bya Afurika bigenzura imari kandi bikoresha ururimi rw’ icyongereza. Iyi raporo yabaye iya mbere mu zindi nyinshi ziba zihatana, bikaba ari n’ubwa mbere u Rwanda rutsinze.
Umuyobozi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro yashimiye abafatanya bikorwa ndetse n’ abagenzuzi b’imari ya leta ku bushake bwo guhora imbere muri byose bakoresha ubushobozi bafite neza kandi bakangurira abandi kubukoresha neza.
Ibi birori byari byitabiriwe n’ubuyobozi bwa ambasade ua Sweden mu Rwanda, Komisiyo y'Abadepite Ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry'Imari n'umutungo bya leta (PAC), abadepite n’abakozi ba AOG.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru