AGEZWEHO

  • U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa – Soma inkuru...

Ibikoresho bizifashishwa mu matora byatangiye gusakazwa mu gihugu hose

Yanditswe Jul, 31 2017 17:48 PM | 4,570 Views



Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangiye kujyana ibikoresho hirya no hino mu gihugu ahazatorerwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu y'amatora Charles Munyaneza avuga ko kuba ibi bikoresho bitwawe hakurikijwe gahunda y'iyo komisiyo kugira ngo igihe by'amatora kizagere byaramaze kuhagera kandi bigenzurwe hakiri kare hatazagira ibiba bikeya ahantu runaka.

Muri iki gikorwa cyo gutwara ibikoresho bizifashishwa mu matora y'umukuru w'igihugu azaba tariki 04 Kamana, komisiyo y'igihugu y'amatora iragifatanyamo n'ingabo z'u Rwanda ndetse na police

Mu gupakira ibyo bikoresho, buri karere kagenewe ibyako, ndetse na gahunda yako, bahereye ku bijya mu turere twa kure ya Kigali, bikanagenzuranwa ubushishozi mbere y'uko bijyanwa. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu y'amatora Chalres Munyaneza avuga ko iki gikorwa kibaye kare bishingiye ku myiteguro y'iyo komisiyo kugira ngo hatazabaho ingorane mu munsi nyir'izina w'itora. Yagize ati, ''Uyu munsi ku itariki ya 31 z'uku kwezi, n'ejo ku itariki ya mbere n'iya 2 z'ukwezi kwa ibi bikoresho biraba biva aha ku rwego rw'igihugu bijya mu turere, hanyuma ku rwego rw'uturere bizahava ku itariki 2 bijya mu mirenge, ku buryo itariki 3 bitarenze saa kumi n'ebyiri za nimugoroba, ibikoresho byose bigomba kuba biraye ku biro by'itora bigera ku 2340. Twabitangiye kare kugira ngo bihagere bisuzumwe hakiri kare kugira ngo ku munsi w'itora hatazagira aho biba bikeya.''

Ibikoresho bipakirwa bikubiye mu ngeri 53 bikaba bigizwe na listes z'itora, impapuro z'itora, udusanduku tushyirwamo impapuro z'itora n'imipfundikizo yatwo, wino zifashishwa mu gutora, ibirangi bizagaragaza ahazatorerwa, impuzankano zizambarwa n'abashinzwe amatora n'ibindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize