AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Ibiciro bya 'essence' byiyongereyeho amafaranga 60

Yanditswe Nov, 03 2016 14:26 PM | 2,928 Views



Guhera kuri uyu wa 4 ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byiyongereye. Litiro ya mazutu i Kigali yavuye ku mafaranga 888 igera kuri 948 ni ukuvuga ko yazamutseho amafranga 60 nk'uko ikigo ngenzuramikorere RURA cyabitangaje.

Naho Essence yo Litiro yiyongereyeho amafaranga 50 kuko yavuye kuri 864 ikagera kuri 914.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na maj. Patrick Nyirishema, umuyobozi mukuru w'agateganyo wa RURA rigaragaza ko izamuka ry'ibi biciro ritazagira ingaruka ku biciro by'ingendo.

Ibiciro byari bisanzweho by'ibikomoka kuri petroli byaherukaga guhinduka tariki 2 z'ukwezi kwa 9 uyu mwaka, aho RURA yari yizeje ko nyuma y'amezi 2 izongera igatangaza ibindi bishya.

Mbere y'ibiciro byo mu kwa 9, mazutu na essence byaguraga Frw 948 litiro imwe.

Kuri ubu ku isoko mpuzamahanga ibiciro by'ibikomoka kuri petroli byazamutseho 35% hagati ya mutarama na Gicurasi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura