AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Byitezwe ko Perezida wa Tchad Idriss Deby agera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu

Yanditswe Jun, 22 2016 10:52 AM | 1,166 Views



Perezida wa Tchad ari nawe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Idriss Déby, kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena, aragera i Kigali aho aza kugirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Uruzinduko rwa Perezida Idriss Deby rukaba ruje rukurikira urwa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr Dlamini Zuma, mu cyumweru gishize wagaragarijwe aho u Rwanda rugeze rwitegura inama ya 27 y’Abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango.

Iyi nama u Rwanda ruzayakira guhera kuwa 10-18 Nyakanga, nkuko byanaganiriweho kuwa 13 Kamena ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yakirwaga na Perezida Idriss muri Tchad.

Biteganyijwe ko nibura inama ya AU izitabirwa n’abashyitsi babarirwa mu 3000 bo mu rwego rwo hejuru n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 50.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage