AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Harvard: Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu isomo rijyanye n'ubukungu

Yanditswe Mar, 10 2017 18:44 PM | 1,322 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari muri Leta zunze za Amerika aho yatanze ikiganiro mu ishuli ryigisha ubucuruzi rya Kaminuza ya Harvard. Hari mu isomo rijyanye n'ubukungu buciriritse n'ihiganwa cyangwa microeconomics of competitiveness aho yasobanuye intambwe u Rwanda rwateye muri uru rwego.

Perezida Kagame yabwiye abanyeshuli ko u Rwanda rwatangiriye ku gusobanukirwa n'uko abanyarwanda ubwabo ari bo bazikorera akazi ko kubaka igihugu cyabo.Yagize ati "Iyo igihugu cyubakwa n'undi muntu byari kuzasenyuka". yavuze ko icy'ingenzi kwari ukubanza kumvisha abanyarwanda ko ari bo bagomba kuba ku isonga mu gutuma igihugu kigira aho cyerekeza.

Perezida Kagame kandi aratanga ikindi kiganiro mu masaha y'igicuku, kiribanda ku buryo impinduka mu ikoranabuhanga no mu miyoborere zatumye ibihugu byinshi bigera ku mibereho myiza y’abaturage ariko bimwe bikaba byarasigaye inyuma.

Ni ikiganiro gitangirwa mu kigo cy’iterambere mpuzamahanga cya Kaminuza ya Harvard. Kiritabirwa n’abanyeshuri, abarimu n’impuguke mu nzego zitandukanye. Iyi kaminuza igaragaza ko ari ikiganiro kirayoborwa na Lant Pritchett, umwarimu wigisha ibijyanye n'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere mpuzamahanga.

Si ubwa mbere Perezida Kagame atanga ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard, kuko no mu mwaka ushize wa 2016 yatanzemo ikiganiro, aho yagaragaje ko iterambere ahanini rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha kuri gahunda za Leta n’inkunga.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage