AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Haracyari ikibazo cy'ubwishyu bw'amafaranga y'ubwiteganyirize bw'abakozi--ECASSA

Yanditswe Oct, 30 2017 15:17 PM | 3,926 Views



Ihuriro ry’ibigo by’Ubwiteganyirize muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ECASSA, risanga kuba ibihugu bidahuje amategeko arebana n'imitangire y'amafaranga y’ubwiteganyirize bw'abakozi ari imbogamizi ku bakoreye mu bihugu bitari ibyabo kwishyurwa uko bikwiye.

Bimwe mu bihugu birimo n'u Rwanda byishyura amafaranga y'ubwiteganyirize hakurikijwe ayo umuntu yiteganyirije, ni mu gihe mu bindi bihugu umuntu yishyurwa ayo yiteganyirije hakurijwe inyungu ayo mafaranga yabyaye.

Umuyobozi w'Ikigo cy' Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Jonathan Gatera avuga ko ariyo mpamvu abanyarwanda bakoreye mu Burundi bahuye n'imbogamizi mu gihe cyo kwishyurwa ayo biteganyirije.

Abanyarwanda bagera ku 1800 nibo bagombaga kwishyurwa inyungu z'imisanzu y'ubwiteganyirize bw'iza bakuru bakoreye mu gihugu cy'u Burundi guhera mu 1969 kugeza 1994. Leta y'u Burundi mu Kwakira mu mwaka 2013 yaje koherereza iy'u Rwanda amafaranga angana na miliyoni 139 kugira ngo hishyurwe aba bari barayikoreye.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage