AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Hakenewe ubukangurambaga muri gahunda yo kuboneza urubyaro--MINISANTE

Yanditswe Nov, 11 2018 19:06 PM | 52,059 Views



Mu gihe hari abaturage bagifite imyumvire iri hasi muri gahunda yo kuboneza urubyaro bitewe n'imyemerere yabo, ndetse n'imiterere y'imibiri yabo, minisiteri y'ubuzima yo iratangaza ko ubukangurambaga bukorwa hakiri kare buzatuma umubare w'abitabira iyi gahunda uzamuka.

Hashize igihe ubwiyongere bw'abaturage butajyanye n’umusaruro bugaragazwa nk’ikomyi ikomeye ku itarambere.Mu Rwanda, imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko umunyarwanda kazi abyara abana bari ku kigero cya 4.2. Bikaba bitenyajiwe ko umubare w’abana umunyarwandakazi abyara ugera kui 2.3 muri 2050.

Hagati aho abamaze kumva ibyiza byo kuboneza urubyaro babihuza n’imibereho myiza y’umuryango ariko ku rundi ruhande hakaba hakigaragara abagifite imyumvire itari muri uwo murongo:

Mukeshimana Lucie ufite uburambe bw'imyaka 10 muri serivisi zo kuboneza urubyaro, asanga ikibazo cya serivisi zihuse kandi zoroheye abaturage gikwiye kwitabwaho kugira ngo ubwitabire bwiyongere. Ati, ''Imbogamizi zikunze kubaho ni uko hari abakenera serivisi, ntibabone abahita bazibaha hanyuma n'aho bazibonye hamwe na hamwe hajemo uburyo bwo kwishyura serivisi, abafite mituweli biraborohera, ariko abatayifite usanga ari imbogamizi.''

Minisiteri y'ubuzima itangaza ko igipimo cy'abitabira kuboneza urubyaro magingo aya gihagaze 53%, muri bo 48% bakoresha uburyo bwa kizungu. N'ubwo hari ingamba mu guhangana n'ikibazo cy'ubwiyongere bw'abaturage, iki kibazo gifite ubukana kuko imibare igaragazwa n'ikigo gishinzwe ibarurishamibare yerekana ko kuri km21 habarurwa abaturage 416, kandi bashobora bakwikuba 2 mu mwaka wa 2030 niba nta gikozwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura