AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hakenewe imfashanyo y’amahanga kugira ngo ikoranabuhanga rigere hose-Dr Touré

Yanditswe May, 10 2017 18:54 PM | 2,351 Views



Umuyobozi mukuru w'umuryango Smart Africa Dr. Hamadoun Touré aravuga ko kugirango ikoranabuhanga rigere hose muri Africa bidasaba imfashanyo y'amahanga. Dr. Hamadoun Touré akaba asanga ahubwo aya ari amahirwe ku bikorera bo mu bihugu bigize uyu mugabane.

Mu kiganiro Dr. Hamadoun Touré yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko gukwirakwiza ikoranabuhanga muri Africa nk'intego y'ingenzi ya Smart Africa, bidasaba imfashanyo z'amahanga. Dr. Hamadou Touré akaba asanga ahubwo aya ari amahirwe ku bikorera.

Umuyobozi mukuru wa Smart Africa, avuga kandi ko ibimaze gukorwa n'u Rwanda, byabera ibindi bihugu bya Afurika urugero, mu bijyanye n'ikoranabuhanga ryoroshya ubuzima bw'abaturage.

Kugeza ubu, gahunda ya Smart Africa imaze kwinjirwamo n'ibihugu  18, aho mu nama ya Transform Africa igihugu cya Afurika y'epfo kuri uyu wa gatatu nacyo cyasinye amasezerano akigira umunyamuryango. U Rwanda ruhagarariwe na minisitiri w'urubyiruko n'ikorabuhanga Jean Philbert Nsengimana hamwe n'umuyobozi wa Smart Africa, basinyanye amasezerano y'ubufatanye n'ibigo byakataje mu ikoranabuhanga, birimo n'icya Microsoft.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage