AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Hacyenewe ingwate y'igihe kirekire ngo ibihugu bya Afurika birangize imishinga

Yanditswe Jun, 24 2016 16:33 PM | 2,178 Views



Minisitiri w'imari n'igenamigambi Amb. Claver Gatete avuga ko ishoramari ry'ibihugu bya Afurika rikeneye ingwate y'igihe kirekire kugira ngo bibashe kurangiza imishinga itandukanye biba byariyemeje. Mu nama ya karindwi y'inteko rusange y'ikigega Nyafurika cy'ubwisungane (African Solidarity Fund/Fond de Solidarite Africaine) yabereye i Kigali hanagaragajwe ko n'abikorera bakeneye koroherezwa kugira ngo bafashe ibihugu kugera ku mishinga imwe n'imwe y'iterambere.

Imishinga myinshi ya bimwe mu bihugu bya Afrika ikunze gushyirwa mu bikorwa ku nguzanyo y'amafranga ari hejuru. Ikibazo cy’ihungabana ry'ubukungu bw'isi ryabaye mu mwaka wa 2008 cyageze no ku bihugu bya Afrika, cyatumye ibintu birushaho gukomera. Umuyobozi w'ikigega cy'ubwisungane bw'ibihugu bya afrika Ahmadou Abdoulaye Diallo avuga ko ibihugu binyamuryango bikwiye gufashwa mu mishinga itandukanye ibiteza imbere: “Twakoze byinshi, mbere wenda y'ibyo twagizemo uruhare nari maze kuvuga: twagize uruhare mu mishinga y'uburezi, twagize icyo dukora kandi mu birebana n'umuriro w'amashanyarazi nk'ingomero nto ebyiri zubatswe Nyaruguru, twagize uruhare kandi mu rwego rw'ubuzima aho twafashije abikorera mu kugeza abantu ku buvuzi bugezweho, n'ibindi. Hano mu Rwanda nanone twafashije mu mishinga iitandatu itandukanye yo mu nzego zose z'ubukungu nk'ubukerarugendo,ubuhinzi bw'ikawa n'icyayi,amahoteli kdi tuzi neza ko ibyo biri mu by'ibanze mu bukungu bw'u Rwanda”

Amb. Gatete asanga aho u Rwanda rubereye umunyamuryango w'iki kigega cy’ubwisungane, bigenda byongera igihe cyo kwishyura inguzanyo ziba zafashwe binyuze muri iki kigega.

Yagize ati: “…Ikindi cya 2 ni ukugirango habeho kugabanya igiciro cy'inguzanyo,rimwe na rimwe usanga inguzanyo muri member countries ziri hejuru cyane ugasanga bo batanga amafaranga yo kugabanya icyo kiguzi. Ikindi cy'ingenzi ni ugufasha kuko inguzanyo ziba ari iz'igihe gitoya ugasanga kuzishyura bigorana, aha rero icyo iki kigega gifasha ni ugufasha kugira igihe kirekire no gufatanya n'iyo bank bityo ntuvunike kwishyura.”

Binyuze muri Banki y’u Rwanda itsura amajyamebere/BRD, ku mugoroba wo ku wa kane, iki kigega cyasinyanye amasezerano y'ubufantanye n'iyi bank mu kwishingira imishinga ifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni zirenga 500 z'amafaranga y’u Rwanda. Ni imishinga yibanda ahanini ku nyubako y'ubucuruzi n'isoko n'uburezi. 

Ikigega Nyafurika cy'ubwisungane (African Solidarity Fund) cyatangiye mu mwaka wa 1976, gifite ibihugu binyamuryango 13, gusa birimo n'u Rwanda mu gihe Afurika igizwe n'ibihugu 54.


PHOTO: internet



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage