Yanditswe Jan, 23 2017 20:50 PM | 1,740 Views
Aba-ambasaderi bashya 6 nibo
bashyikirije Perezida wa Repubulika Pau Kagame impapuro zibemerera guhagararira
ibihugu byabo mu Rwanda. Muri rusange bemeza ko umubano w’U Rwanda n’ibihugu
byabo uhagaze neza kandi biteguye kuwunoza hagendewe kubufatanya mu nzego
zitandukanye.
Uwabimburiye abandi kwakirwa n’umukuru w’igihugu ni ambasaderi mushya wa Maroc mu Rwanda Yousef Imani akaba afite icyicaro I Kigali.
Auga ko inshingano y’ibanze afite ari ugushyira mubikorwa amasezerano u Rwanda na Maroc biherutse gusinnyira I Kigali ubwo u mwami wa Maroc Mohammed wa VI yasuraga u Rwanda mu mpera z’u mwaka ushize.
Undi ni Theresia Samaria uhagarariye Namibia mu Rwanda akaba afite icyicaro I Dar es salaam,we yemeza ko ibihugu bihuriye kuri byinshi bityo ngo we agiye guharanira guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.
Jenny Ohlsson uhagarariye Suede mu Rwanda akaba anafite icyicaro i Kigali yatangaje ko igihugu cye gisanzwe gifitanye ubufatanye n'u Rwanda mu bijyanye n'iterambere, ariko kuri ubu bakaba banifuza kugira ubufatanye mu bijyanye n'ishoramari ndetse na politike.
Abdullah Mohammed Abdullah Al-Takkawi ni ambasaderi mushya wa leta zunze ubumwe z'abarabu akaba afite icyicaro I Kampala ,yatangaje ko kubera ingamba zihamye z’u Rwanda mukurwanya ruswa igihugu kibona ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora imali.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru