Yanditswe Apr, 27 2016 11:44 AM | 1,890 Views
Ingabo z’u Rwanda zatangiye
igikorwa cyo kuvura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera ku 3,000
bafite uburwayi bunyuranye mu karere ka Muhanga. Ni muri gahunda y’icyumweru
cy’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda cg Army Week.
Mu gihe cy’iminsi 7 abo
barwayi bazahabwa ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe, indwara zo mu kanwa no mu
ijosi zikenewe kubagwa, indwara zo mu mubiri, indwara zo mu matwi, mu mazuru no
mu mihogo, ndetse n'ubuvuzi bw'ihungabana bukeneye ubujyanama. Bamwe mu
barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahuye n'ibi bibazo barashima uruhare
rw'ingabo z'u Rwanda zikomeje kubitaho zibavura.
Brigadier General Dr
Emmanuel NDAHIRO, umuyobozi w'ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda avuga ko
ingabo z'u Rwanda zagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi,
zitazateshuka no mu gikorwa cyo gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside, ibi
bigakorwa mu rwego rwo guteza imbere igihugu.
Mu myaka 4 abaturage basaga
ibihumbi 40 nibo bamaze kuvurwa mu turere 27 tw'igihugu muriyi gahunda ya army
week, hakaba hasigaye abaturage b'uturere twa Gicumbi, Ngororero na Rusizi.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru