Yanditswe Apr, 24 2017 15:28 PM | 1,723 Views
Mu biganiro byabereye muri Guinea,Perezida Kagame yabanje gushimira mugenzi we Alpha Conde ndetse na Idris Deby ku mitegurire y'inama igamije impinduka mu muryango wa Afurika yunze ubumwe.
Perezida Kagame yagaragaje ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu nama zitandukanye zahuje abakuru b'ibihugu bya Afurika, kandi bigashyirwamo imbaraga, bikaba mu byihutirwa kurusha ibindi.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika yunze ubumwe igiye kwita cyane ku kongerera imbaraga imiryango y'ibihugu mu turere biherereyemo mu guteza imbere ubukungu, akaba ariyo ifata iya mbere, ndetse n'inzego z'uyu muryango zigakorana bya hafi n'abaturage.
Bimwe mu bizibandwaho kandi ni ukunoza imiyoborere y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, by'umwihariko mu buryo inama zawo ziyoborwa ndetse no kureba uburyo abazitabira batoranywa.
Imwe mu ngingo yindi yagarutsweho muri ibyo biganiro ni ukwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'umwanzuro wo kwigira no kwishakamo ubushobozi ku muryango wa Afurika yunze ubumwe.
Kuri iyi ngingo, abakuru b'ibihugu bavugako ibi bizashingira ku mikorere inoze y'ubucuruzi hagati y'ibihugu, kandi hakabaho gukorera hamwe nk'abanyafrika kuko ngo nta wungukira ku mikorere mibi y'abandi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru