Yanditswe Apr, 24 2017 11:18 AM | 1,848 Views
Perezida Paul Kagame yageze muri Guinea Conakry mu nama imuhuza hamwe na perezida Alpha Condé wa Guinea ndetse na perezida Idris Déby Itno wa Tchad. Aba bakuru b'ibihugu by'u Rwanda ndetse na Tchad bagiye guhura na perezida condé kuri ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), baganira ku mavugurura ari gukorwa kuri uyu muryango kugira ngo ubashe gutanga umusaruro.
Mu nama ya 27 ya AU yabereye mu Rwanda muri Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango basabye Perezida Kagame gushaka uburyo bwo kunoza imikorere y’umuryango, akorana n’impuguke zitandukanye, anoza raporo yagejeje ku nama ya 28 yabereye Addis Ababa muri Ethiopia muri Mutarama 2017.
Icyo gihe abakuru b’ibihugu bashimye akazi yakoze, ibitekerezo yatanze biganirwaho ku buryo burambuye ndetse barabishyigikira, bamusaba ko yakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka zikenewe mu muryango.
Perezida Kagame yahawe izi
nshingano ubwo umuryango wa Afurika yunze ubumwe wari uyobowe na Perezida Idris
Deby, ariko muri Mutarama aza gusimburwa na Alpha Condé wa Guinea mu buryo
abakuru b’ibihugu bagenda basimburanamo buri mwaka.
Bivuze ko aba bakuru b'ibihugu uko ari batatu bafite umwanya wo kungurana ibitekerezo, aho buri wese afite uruhare mu mpinduka zikenewe ngo AU ibashe kuba umuryango usubiza ibibazo by’Abanyafurika.
Nk’uko bigaragara ku kinyamakuru cyandikirwa muri Guinea Guinee time, aba bakuru b'ibihugu baraganira no ku gushimangira umubano hagati y'ibihugu bya Afurika
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru