Yanditswe May, 06 2017 16:37 PM | 2,776 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame aravuga ko kugira ngo ikibazo cy'ubuhezanguni no kwigomeka bikunze kugaragara mu rubyiruko bicike hagomba kubanza kugenzurwa amahame ajyanye nicyifuzwa ku miryango.
Ibi yabivugiye
mu ijambo yagejeje kubitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku budasa bw’imico ibera
mu mujyi wa Baku mu gihugu cya Azerbaijan .
Madamu Jeannette avuga ko kurwanya ubuhezanguni kandi mu bana b'abakobwa binyuze mu kubaha ubumenyi ari ingenzi kuko byubaka umuryango utajegajega kandi bigatanga uburenganzira bungana kuri bose hagamijwe ubuzima bwiza.
Gusa, yongeraho ko ibi bishoboka igihe cyose ubuyobozi bubigizemo uruhare bushyiraho imirongo myiza iha uburenganzira abaturage ntavangura rishingiye ku gitsina, bwoko, idini n'uturere
Madam Jeannette Kagame kandi yanagarutse ku mateka y'u Rwanda asobanura ko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi u Rwanda rwashyizeho ingamba zibungabunga uburenganzira bwa muntu kuri buri wese,kandi hashyirwaho urubuga ruha buri munyarwanda gutanga umusanzu we mu iterambere ry'igihugu.
Yavuze ko amateka agaragaza ko uburezi ariyo nkingi ya mwamba muri byose, ngo ikaba riyo mpamvu u Rwanda rwihatiye gutezimbere uburezi nkumusingi wa byose.
Iyi nama yiga ku budasa bw’imico iteranye ku nshuro ya 4, ikaba yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu, imiryango itegamiye kuri leta, impuguke mu bijyanye n’imico, n’izindi nzego zitandukanye ziharanira iterambere mbonezamubano rishingiye ku budasa bw’imico itandukanye. Mu bandi badamu b'abakuru b'ibihugu harimo Roman Tesfaye wa Ethiopia ndetse na KEITA Aminata Maiga wa Mali
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru