AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Igifungo cya burundu y'umwihariko kigiye kuvanwa mu mategeko y'u Rwanda

Yanditswe Oct, 18 2017 11:23 AM | 4,156 Views



Inteko ishinga amategeko irimo gusuzuma umushinga w'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Ni umushinga w'itegeko rigizwe n'ingingo zigera kuri 361, rikaba rigamije gusimbura itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy'amategeko ahana mu Rwanda ryo ryari risanzwe rifite ingingo 766, ryakuweho n'itegeko nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003, ryavuguruwe muri 2015.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubutabera, Evode Uwizeyimana yasobanuye ko itegeko rishya rizaba riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, naho amategeko yihariye nayo ateganye ibihano ku giti cyayo.

Muri rusange ibihano byarongerewe ku byaha byo gucuruza abantu, ibiyobyabwenge no kunyereza umutungo wa leta, mu rwego rwo guca intege ababikora no kugira ngo biranduke burundu. Ku rundi ruhande hari n'ibihano byakuweho, nk'icy'igifungo cya burundu y'umwihariko, kuko gifatwa nk'ikibangamira uburenganzira bwa muntu.

Icyaha cy'ubushoreke na cyo cyakuriweho ibihano, mu gihe ubutaryozwa icyaha ku gukuramo inda uburyo bizajya bikorwa bizateganywa n'iteka rya minisitiri ufite ubuzima mu nshingano. Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubutabera Evode Uwizeyimana yanavuze ko ibyaha byoroheje bizajya bihabwa ibihano nsimburagifungo, kugira ngo abantu bagororwe kurenza guhanwa, ariko hanagabanywa umubare w'imfungwa. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama