AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gicumbi: Urubyiruko rwazamuwe no korora inzuki

Yanditswe Jan, 02 2017 12:14 PM | 3,434 Views



Abasore n’inkumi bagera kuri 67 bo mukarere ka Gicumbi, bishyize hamwe bibumbira muri Cooperative yo korora inzuki kuburyo muri ubwo buki n’ibishashara byazo bakoramo ibintu bitandukanye nk’amavuta yo kwisiga, umuti w’inkweto n’ibindi.

Ni amavuta bakora mu buki n’ibishashara byazo. Ayo mavuta afite ibara ry’umweru bavuga ko yuzuje ubuziranenge kuko banahawe icyemezo cya Koperative ndetse banahabwa igihembo kurwego rw’igihugu na minisiteri ifite urubyiruko munshigano MYICT.

Kuva batangiye mukwezi kwa 3 2016, barishimira umusaruro babonye w’ibiro bisaga 90 mugihe nyamara hirya no hino hagaragaye ikibazo cy’inzuki. Bavuga ko ubuki bwabo ari bwiza. 

Urwo rubyiruko runahabwa amahugurwa y’amezi 3 ajyanye no kwihangira imirimo nyuma yo kwerekwa amahirwe bafite nibyo bakwikorera byabazanira inyungu. Hari abamaze gukora imishinga y’ubworozi, ubuhinzi ndetse no kwikorera ibintu binyuranye bashyira ku isoko.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage