AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Gen.Enzo Vecciarelli yusuye igisirikare cy'u Rwanda mu rwego rwo kwagura umubano

Yanditswe Jul, 25 2017 16:57 PM | 5,074 Views



Umugaba mukuru w'ingabo z'Ubutaliyani zirwanira mu kirere Lt.Gen. Enzo Viecciarelli kuri uyu wa kabiri yatangiye uruzinduko rw'iminsi 3 mu Rwanda. Ni uruzinduko ubuyobozi bw'igisirikare cy'u Rwanda RDF buvuga ko ruri mu rwego rw'imibanire hagati y'ibihugu byombi ariko by'umwihariko hagati y'igisirikare.

Uruzinduko rwa Lt.Gen. Enzo Viecciarelli umugaba mukuru w'ingabo z'Ubutaliyani zirwanira mu kirere, yarutangiriye ku cyicaro gikuru cy'ingabo z'u Rwanda RDF ku Kimihurura, aho yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abayobozi bo ku rwego rukuru mu bya gisirikare, ahabwa ikaze n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere Brig. Gen. Charles KARAMBA. Yanakiriwe kandi agirana ibiganiro n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Patrick NYAMVUMBA, ndetse na Minisitiri w'ingabo Gen. James KABAREBE. Uruzinduko rwa Lt.Gen. Enzo Viecciarelli, rurashimangira imibanire n'ubufatanye hagati y'ibihugu by'u Rwanda n'ubutaliyani, ariko by'umwihariko mu bya gisirikare, nkuko umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Brig. Gen. Ferdinard SAFARI abisobanura.

Igisirikare cy'Ubutaliyani kandi, ngo ni kimwe mu bifite ingabo zirwanira mu kirere zateye imbere, ibintu umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Brig. Gen. Ferdinard SAFARI yemeza ko biri mubituma impande zombi zikomeza ubufatanye, yagize ati,  "Twafatanyije mu bintu byinshi bitandukanye ariko ubu noneho turangirango dufatanye no mu rwego rw'ingabo zirwanira mu kirere. Ingabo zirwanira mu kirere cyane cyane Ubutaliyani bwateye imbere ngirango mujya mu bibona no mu bindi bihugu hose aho bajya nko mu bihugu bya Afghanistan na Iraq, ni igihugu cyimaze gutera imbere mu buryo bw'ingabo zirwanira mu kirere. Urwo rugero rero nirwo tugira ngo dukurikirane turebe ko twafatanya mu buryo bwihariye."

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, umugaba mukuru w'ingabo z'Ubutaliyani zirwanira mu kirere Lt.Gen. Enzo Viecciarelli, yanasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi., anagere hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo kurushaho kumenya u Rwanda n'imiterere yarwo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #