Yanditswe Jul, 22 2016 12:16 PM | 1,370 Views
Kuri uyu wa gatanu minisitiri
w'intebe Anastase Murekezi yifatanije
n'abatuye akarere ka Gatsibo mu muganda udasanzwe ushishikariza abanyarwanda
guhinga kijyambere, no kubyaza umusaruro igihembwe cy’Ihinga 2016 C.Yanasuye
kandi ibikorwa bitandukanye birimo umushinga wo gufata amazi, uzafasha
abaturiye igishanga Rwangingo-Karangazi kuhira imyaka.
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi yavuze ko Kuva 2000 Leta yashyize imbaraga mu guteza imbere kuhira kuko bitanga umusaruro mwinshi kdi umwaka wose bikanarinda n'inzara. Asobanura ko guverinoma y'u Rwanda yiyemeje gukomeza kugoboka abaturage bahuye n’ikibazo cy’inzara kdi hari ingamba zo guhangana nacyo byihuse.
Mu rwego rwo guteza imbere kuhira, u Rwanda rwihaye intego yo kuzaba rwuhira ubutaka bungana nibura na 100,000 ha muri 2020. Aha niho Guverinoma y'u Rwanda inahera irakangurira abahinzi borozi gukoresha amahirwe yo kunganirwa ku nkunga ya 50% ku bikoresho byifashishwa buhira.Ibikorwa byo kuhira imyaka ni kimwe mu bisubizo birambye guverinoma y'u Rwanda igaragaza, bishobora gutuma abahinzi bakomeza ibikorwa byabo by'ubuhinzi haba mu gihe cy’imvura cyangwa mu mpeshyi.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru