AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gatsibo: Abagabo 30 bafungiwe gucukura Gasegereti bihabanyije n'amategeko

Yanditswe Jun, 22 2017 13:56 PM | 3,603 Views



Abagabo 30 bafungiye kuri sitasiyo ya Rugarama mu karere ka Gatsibo  bakekwaho  bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo butubahirije amategeko.

 Aba bafashwe barimo kuyacukura mu mirima y’abaturage n’ibyanya bya leta biri mu kagari ka Matunguru, mu murenge wa Rugarama.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’i burasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe yavuze ko abo bagabo bafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko n’ibindi byaha birimo kwishora mu biyobyabwenge.

IP Dusabe yibukije ko gucukura amabuye y’agaciro bisabirwa uburenganzira mu nzego zibishinzwe, kandi ko ubuhawe agomba kubungabunga ibidukikije n’umutekano w’abakora iyo mirimo.

Ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama