Yanditswe Oct, 09 2017 16:31 PM | 4,396 Views
Bitarenze mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha wa 2018, serivisi za gasutamo mu Rwanda zizatangira gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga hagamijwe kugabanya igihe gutanga izi serivisi bitwara. Ikigo cy'imisoro n'amahoro RRA kikavuga ko ibi byose bigamije koroshya no kugabanya ikiguzi cy'ubucuruzi mu Rwanda.
Ubu buryo bw'ikoranabuhanga bwubakiye mu busanzwe bukoreshwa muri serivisi za gasutamo ku rwego rw'Isi buzwi nka ASYCUDA, bwemejwe n'umuryango w'Isi wa gasutamo, World Customs Organisation.
Giuseppe DI CAPUA waturutse mu muryango w'Isi wa gasutamo urimo no guhugura abakozi ba gasutamo mu Rwanda ku mikorere y'ubu buryo, avuga ko bufite umwihariko mu kunoza serivisi za gasutamo: “Ibi bizatuma amakuru asanzwe agaragazwa n'uburyo bwa ASYCUDA abyazwa umusaruro, kuko ubu buryo bukoreshwa muri serivisi za gasutamo u Rwanda rumaze igihe rubukoresha ariko runabuhuriyeho n'ibindi bihugu byinshi byo hirya no hino mu Isi. Icyo ibi bizamara rero ni ugukoresha ayo makuru atangwa n'ubu buryo agafasha gusuzuma imikorere ya serivisi za gasutamo uhereye ku bijyanye no gutinda gutanga serivisi no gukusanya imisoro muri gasutamo, ariko ibyo byose bikanafasha koroshya ubucuruzi.”
Komiseri wa gasutamo mu kigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro RRA, Raphael
TUGIRUMUREMYI yatangarije RBA ko ubu buryo bw'ikoranabuhanga buje bwunganira
ubwari busanzwe bukoreshwa muri gasutamo, gusa ubu bukaba buzatanga amakuru
azashingirwaho n'inzego hakaba hafatwa ibyemezo bigamije kurushaho koroshya
ubucuruzi.
Gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi za gasutamo bije byiyongera
ku bindi bikorwa mu rwego rwo koroshya ubucuruzi mpuzamahanga, harimo gutanga
serivisi za gasutamo mu gihe cy'amasaha 24/24.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru