AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Gahunda yo gutera imiti yica imibu mu ngo 85873 mu karere ka Kirehe yaratangiye

Yanditswe Sep, 18 2017 13:48 PM | 3,853 Views



Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu z'abaturage mu karere ka Kirehe cyatangiriye mu murenge wa Gatore. Biteganyijwe ko mu minsi 20 kizamara hazaterwa mu ngo zigera ku bihumbi 85873 mu karere kose zibarurwamo abaturage 345415.

Umwaka ushize Iki gikorwa cyakozwe mu kwezi kwa Nzeli hakaba haratewe mu ngo 83640. Ibitaro bya Kirehe bitangaza ko mbere aka karere Kari mu turere icumi tuzahazwa na maraliya aho hafi 190 ibuhumbi byagaragayeho malaria mu mwaka wa 2016 ariko ubu hari ibihumbi 40.

Dr. Faustin Magloire Kitungire ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Kirehe avuga ko iyi ari indwara yibasira cyane abana bari munsi y'imyaka itanu kimwe n'abagore batwite. 

Gusa mu kwezi kwa gatanu n'ukwa gatandatu ikibare y'abarwayi ba malaria yarasamutse biturutse mu nkambi ya Mahama icumbitsemo Abarundi ariko ku bw'ingamba zafashwe Iyi mibare yaragabanutse iva ku bihumbi hafi 12 igera ku 1406 .

Mu rusange ngo barishimira ko iki gikorwa kije mu gihe imvura itangiye kugwa ari nabwo imibu igiye kororoka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage