Yanditswe Dec, 19 2016 12:48 PM | 2,783 Views
Abanyarwanda batandukanye bavuga ko
ubukerarugendo no gusura Ibyiza bitatse u Rwanda bidakwiye guharirwa
abanyamahanga gusa, ahubwo n'abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu kubisura no
kubimenyekanisha mu mahanga.
Ibi n'ibyatangajwe, ubwo hasozwaga urugendo rwa gatatu ari narwo rwanyuma muri gahunda ya Tembera U Rwanda, yateguwe n'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, Ishami rishinzwe ubukerarugendo.
Gahunda Ya Tembera U Rwanda kuri iyi nshuro yari yerekeje mu karere ka Rubavu, yahagurukije bamwe mu byamamare bitandukanye, birimo Valence Ndayisenga watwaye Tour Du Rwanda uyu mwaka, mugenzi we Samwel Mugisha watwaye umwanya wa mbere mu bazamuka, Igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda akaba na Miss Niade Kwizera Peace Ndaruhutse, abanyamakuru ndetse n'abandi baturutse mu nzego zitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ibi byamamare ngo byishimiye gutembera U Rwanda no kwirebera bimwe mu byiza bitatse ibice bitandukanye by' u Rwanda, harimo agace ka Kimbiri, ahahingwa imbuto zifasha mu ndyo yuzuye, banerekwa kandi banigishwa uburyo bashobora kunywa ikawa y' u Rwanda.
Linda Mutesi, ushinzwe Guteza imbere ubukerarugendo. mu kigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, avuga ko iyi gahunda bayiteguye mu gukundisha abanyarwanda gusura iby'iwabo, kugirango babashe nabo kuba babibwira abatabizi ariko babanje kubimenya.
Usibye I Rubavu, gahunda ya Tembera U Rwanda yageze no mu Ishyamba rya Nyungwe, aho basuye n'ikiraro cyo mu bushorishori, ndetse bajya no mu turere twa huye, ruhango na kamonyi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru