Yanditswe Mar, 22 2017 10:12 AM | 2,005 Views
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Madamu wa perezida wa republika Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda yiswe She trades, igamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo b'abagore bakora ubucuruzi.Yagaragaje ko kuri ubu mu Rwanda hari uburinganire mu ngeri zose z'iterambere ry'igihugu kuko ari intego guverinoma yitaho mu kugena politiki zayo zijyanye n'ibikorwa by'iterambere.
Madamu Kagame,yavuze ko
hari impamvu nyinshi ku isi usanga abagore batitabira ubucuruzi mpuzamahanga,
bakigira mu ishoramari rito cyane.Yasobanuye
ariko ko kuva mu myaka mike ishize mu Rwanda abagore bagenda bagira uruhare rugaragara
mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza igihugu kigezeho.
Madamu Jeannette Kagame yashimiye urwego rw'abikorera n'abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n'imiryango itari iya Leta ku bwa gahunda zinyuranye bashyizeho zagiye zifasha abagore kuba ba rwiyemezamirimo.
Ashingiye ku mibare yerekanye ko uburyo abagore babonamo imari mu myaka itanu ishize bwiyongereye ku buryo bavuye kuri 16% bagera kuri 39% mu mwaka w'2016.
Abandi bafashe ijambo muri uyu muhango bagaragaje ko gutangiza iyi gahunda atari uguteza imbere ubucuruzi n'ubukungu bw'u Rwanda gusa, ahubwo harimo no kongerera ingufu umugore.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru