AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Madame wa visi perezida w'Ubuhinde Salma Ansari yasuye Isange One-Stop Center

Yanditswe Feb, 20 2017 17:53 PM | 2,570 Views



Mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda, visi perezida w'ubuhinde Hamid Ansari na Madame we Salma Ansari, kuri uyu wa mbere basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda  ruri ku Gisozi, ndetse na Isange One Stop Center, ikigo  gifasha abahuye n'ihohoterwa .

 Nyuma  yo gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, nyakubahwa Ansari yunamiye  inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.

Madame visi perezida w'ubuhinde Salma Ansari nawe yasuye ikigo cya Isange one stop center giherereye mu bitaro bya karere ka Gasabo. Asura iki kigo, Salma yatambagijwe ibice bitandukanye bikigize ndetse asobanurirwa serivisi zijyanye no gufasha abana n’abagore baba bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zihatangirwa.

Nyuma yo gusura yashimye iki kigo avuga ko ibigo nk’ibi bikwiye kuba henshi. Umubano w'u Rwanda n'ubuhinde umaze igihe kirekire ariko mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugirira muri iki gihugu mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, impande zombi ziyemeje kurushaho kuwushimangira.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama