Yanditswe Feb, 20 2017 17:53 PM | 2,570 Views
Mu ruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda, visi perezida w'ubuhinde Hamid Ansari na Madame we Salma Ansari, kuri uyu wa mbere basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ruri ku Gisozi, ndetse na Isange One Stop Center, ikigo gifasha abahuye n'ihohoterwa .
Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, nyakubahwa Ansari yunamiye inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso.
Madame visi perezida w'ubuhinde Salma Ansari nawe yasuye ikigo cya Isange one stop center giherereye mu bitaro bya karere ka Gasabo. Asura iki kigo, Salma yatambagijwe ibice bitandukanye bikigize ndetse asobanurirwa serivisi zijyanye no gufasha abana n’abagore baba bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zihatangirwa.
Nyuma yo gusura yashimye iki kigo avuga ko ibigo nk’ibi bikwiye kuba henshi. Umubano w'u Rwanda n'ubuhinde umaze igihe kirekire ariko mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugirira muri iki gihugu mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka, impande zombi ziyemeje kurushaho kuwushimangira.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru