Yanditswe Apr, 14 2018 21:29 PM | 15,915 Views
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yitabiriye ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bizwi nka Café Littéraire Kwibuka24. Kuri iyi nshuro byamurikiwemo igitabo cya Dr. Daniel Nyamwasa kigaruka ku mateka y'urugamba rwo kuhobora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi. Igitabo "Le Mal Rwandais de la Racine au Paroxysme du genocide des Tutsi" cyanditswe n'umunyarwanda Dr. Daniel Nyamwasa warwanye urugamba rwo kubora igihugu no guhagarika Jenoside, ni igitabo kigaruka ku buhamya bugaragaza umutima ukunda igihugu inkotanyi zagaragaje. Dr Daniel Nyamwasa ubu ni komiseri muri polisi y'igihugu avuga ko inganzo yo kwandika iki gitabo yayikomoye ku mateka y'u Rwanda n'ubuzima bugoye bamwe mu banyarwanda babayemo bitewe n'ubuyobozi bubi igihugu cyagize. Inkuru mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru